Uko wahagera

Amasezerano y'Ibihugu Bituriye Inyanja ya Pasifika


Intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu 11 bituriye inyanja ya Pacifika, bari bateraniye mu mujyi wa Atlanta, hano muri Amerika, bamaze kuzuza amasezerano akomeye yitwa Trans-Pacific Partnership. Agamije gukuraho inzitizi mu buhahirane, no gushyira amategeko y’ubucuruzi bwisanzuye.

Ibyo bihugu 12 byihariye 40% by’ubukungu bw’isi yose. Uretse Leta zunze ubumwe z’Amerika, ni Canada, Mexique, Peru, Chili, Vietnam, Nouvelle-Zelande, Australia, Brunei, Singapore, Malaysia n’Ubuyapani.

Bari bamaze imyaka irindwi yose baganira kuri aya masezerano, amasezera agomba kwemezwa burundu n’inteko zishinga amategeko y’ibihugu bya Trans-Pacific Partnership. Abahanga mu by’ubukungu bemeza ko ari umurage ukomeye wa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Barack Obama, mu rwego rw’ububanyi n’amahanga. Perezida Obama yabishyizemo imbaraga nyinshi, n’ubwo mu ishyaka rye bwite ry’abaharanira demokarasi hari ababirwanyaga.

Abahanga mu by’ubukungu bemeza kandi na none ko amasezerano hagati y'ibyo bihugu azatambamira Ubushinwa, bumaze kwigarurira umwanya wa kabili mu bihugu by’ibihangange mu bukungu, imbere y’Ubuyapani, n’inyuma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

XS
SM
MD
LG