Uko wahagera

Ububiligi Bwahagaritse Inkunga Bwahaga Uburundi


Visi-minisitiri w’intebe akaba na minisitiri w’ubutwererane mu iterambere w’Ububiligi, Alexander De Croo, yahagaritse by’agateganyo imfashanyo bahaga Uburundi mu mu mishinga itandukanye, nko mu rwego rw’ubucamanza n’imiyoborere.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisitiri De Croo asobanura ko inkunga ishobora guhagarara burundu cyangwa se gusubukurwa bitewe n’ibizava mu biganiro Uburayi buteganya gutangirana n’Uburundi mu minsi iri imbere.

Ubufatanye mu rwego rw’igipolisi bwo bwahagaze burundu. Ubu butwereranye mu gipolisi bwari bwahagaritswe by’agateganyo mu kwezi kwa gatanu gushize kubera urugomo igipolisi cyagiriye abanyagihugu.

Amafaranga yatangwaga mu mishinga ihagaze azashyirwa mu bikorwa bishya, birimo uburenganzira bwa muntu, imiryango idaharanira inyungu ONG, amashyirahamwe y’abakozi n’abahinzi, n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

XS
SM
MD
LG