Uko wahagera

Ubwicanyi Bwiyongereye mu Burasirazuba bwo Hagati


Abantu bataramenywa bishe barashe Umuyahudi n’umugore we bitwa Eitam na Naama Henkin mu ntara ya West Bank cyangwa se Cisjordania. Eitam na Naama Henkin bari mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko. Abana babo bane bari kumwe bo barusimbutse batanakomeretse. Israeli yahise yohereza abasilikali amagana n’amagana b’inyongera, bagera kuri batayo enye zose, muri Cisjordania.

Ubu bwicanyi bubaye mu gihe imidugararo ikomeye irimo ibera ku mpande z’umusigiti witwa Al-Aqsa, mu mujyi wa Yeruzalemu, wubatse aho Abatahudi bita Agasozi ka Hekaru. Abayislamu bavuga ko intumwa Muhamad ari ho yari ari ubwo yazamukaga mu ijuru kandi ko ari ho hantu hatagatifu ha gatatu ku isi mu idini ryabo. Naho Abayahudi bavuga ko ari hantu hatagatifu ha mbere na mbere hakomeye ku isi mu idini ryabo.

Umutwe wa Hamas, ugenzura intara ya Gaza muri Palestina, washimagije cyane igikorwa cyo kwica Eitam na Naama Henkin. Hamas iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba y’ibihugu bitandukanye, birimo na Israeli. Naho ubutegetsi bwa Palestina bukorera muri West Banko ntacyo buravuga kugeza ubu. Minisitiri w’intebe wa Israeli, Benjamin Netanyahu, yamaganiye kwica Eitam na Naama Henkin, abyita igikorwa cy’iterabwoba.

Minisitiri w’ingabo za Israeli, Moshe Ya’alon, yageze aho barasiwe, atangaza ko yohereje abasilikali kugirango bahigishe uruhindu abishe Eitam na Naama Henkin, no kugirango baburizemo ibikorwa byo kwihorera Abayahudi bashobora kugira ku Barabu. Nyuma gato y’iyicwa rya Eitam na Naama Henkin, abo Bayahudi bahise batwika imodoka z’abanya-Palestina.

XS
SM
MD
LG