Uko wahagera

Burkina Faso: Perezida Kafando Yatawe muri Yombi


Muri Burukina Faso, bamwe mu basilikare barinda prezida binjiye aho guverinoma yakoreraga inama Ouagadougou, bata muri yombi abamisitiri hamwe na

Muri Burukina Faso, uyu munsi bamwe mu basilikare barinda prezida binjiye mu nama y’abaministri I Ouagadougou, bata muri yombi

Muri Burukina Faso, uyu munsi bamwe mu basilikare barinda prezida binjiye mu nama y’abaministri I Ouagadougou, bata muri yombi perezida w’inzibacyuho, Michel Kafando, minustri w'intrbe na ba misitiri.

Guverinema ya Burkina Faso yose, harimo ministri w’intebe na perezida, ubu bagizwe imfungwa n’ako gatsiko k’abasilikare barinda perezida. Ibi abasilikare batangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters. Kugeza ubu ntacyo ako gatsiko kari kasaba.

Biravugwa ko Perezida Kafando na ministri w’intebe Zida bafungiye mu kigo cy’ingabo zirinda prezida, cyegereye ingoro ya prezida. Umuyobozi w’ingabo zirinda prezida yatumije inama muri uyu mugoroba, munzu yaguverinema, aho ashobora gushyiraho perezida mushya. Perezida z’inteko ishingamategeko ya Burukina Faso, Cherrif Sy, nawe yatumije inama n’abanyamakuru, aho byitezwe ko ari bwamagane iki gikorwa cy’abasilikare barinda perezida.

Amatora ya Perezida n’ay’abadepite ateganyijwe ku italiki ya 11 y’ukwezi kwa 10 muri Burkina Faso, aho Blaise Compaore yakuwe k’ubutegetsi n’igitutu cya rubanda, mu kwezi kwa 10 umwaka w’2014, nyuma y’imyaka 27 yari amaze ku butegetsi. abamisitiri n’umuyobozi wa guverinema hamwe na perezida w’inzibacyuho, Michel Kafando.

Guverinema ya Burkina Faso yose, harimo ministri w’intebe na perezida, ubu bagizwe infungwa n’ako gatsiko k’abasilikare barinda perezida nkuko igisilikare cyabitangalije ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters. Kugeza ubu ntacyo ako gatsiko kari kasaba.

Biravugwa ko Kafando na ministri w’intebe Zida bafungiye mu kigo cy’ingabo zirinda prezida, cyegereye ingoro ya prezida. Umuyobozi w’ingabo zirinda prezida yatumije inama muri uyu mugoroba, munzu yaguverinema, aho ashobora gushyiraho perezida mushya. Perezida z’inteko ishingamategeko ya Burukina Faso, Cherrif Sy, nawe yatumije inama n’abanyamakuru, aho byitezwe ko ari bwamagane iki gikorwa cy’abasilikare barinda perezida.

Amatora ya Perezida n’ay’abadepite ateganyijwe ku italiki ya 11 y’ukwezi kwa 10 muri Burkina Faso, aho Blaise Compaore yakuwe k’ubutegetsi n’igitutu cya rubanda, mu kwezi kwa 10 umwaka w’2014, nyuma y’imyaka 27 yari amaze ku butegetsi.

XS
SM
MD
LG