Uko wahagera

Kenya: Guhashya Abarwanyi ba Al-Shabab


Ingabo zishinzwe umutekano muri Kenya zatangiye ibikorwa byo guhashya abarwanyi ba al-Shabab zibakura mu ishyamba rya Boni, hafi y’umupaka wa Kenya na Somalia. Abategetsi bavuga ko uwo mutwe w’abarwanyi washinze inkambi mu mashyamba kugirango ugabe ibitero muri Kenya.

Abategetsi muri Kenya bavuga ko abarwanyi ba al-Shabab babarirwa muri 300, bihishe mu ishyamba rya Boni. Guverinema yamaganira kuri abo barwanyi ibitero byahitanye abantu mu bice byegereye inkombe n’iz’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kenya.

Igikorwa cy’ingabo zishinzwe umutekano ni icya gatatu rikomeye cyo cyihumura kuri al-Shabab.

Mu kwezi kwa 10 umwaka w’2011, ingabo za kenya zatangije igikorwa cyo kubungabunga umutekano ku mbibi z’igihugu, nyuma y’amezi yari ashize abarwanyi ba kiyisilamu bambukiranya imipaka. Mu mwaka w’2012, ingabo za Kenya zambuye al-Shabab, umujyi wo ku cyambu Kismayo wa Somalia.

Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Kenya, Joseph Ole Nkaissery, wari uhibereye icyo gikorwa cyo kwihimura kuri al-Shabab kuwa gatandatu, yavuze ko iki gikorwa kigamije gukora ku buryo mu ishyamba rya Boni, haba amahoro n’umutekano.

Icyumweru kimwe mbere yaho, guverinema yari yategetse, abantu bose batuye muri iryo shyamba kuva muri ako karere. Nkuko ibitangazamakuru byo muri Kenya bibivuga, kugeza ubu abantu ibihumbi 3, bakurikije ayo mabwiliza.

XS
SM
MD
LG