Uko wahagera

Guverinoma: Ubukene mu Rwanda Bwaragabanutse


Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda kiravuga ko kuva mu 2011-2014 ubukene mu miryango bwagabanutse. Iki kigo gisobanura ko ubukungu bwazamutse mu nzego zose cyane mu buhinzi.

Muri raporo cyatangaje, iki kigo cya leta gisobanura ko kuva mu mwaka wa 2011 kugera mu 2014 umuturage yavuye ku madolards 211 agera ku madolard 718 ya America.

N’ubwo bimeze bityo, ubushomeri mu rubyiruko cyane abarangiza Kaminuza buracyahangayikishije uRwanda ku mpuzandengo ya 13%, mu gihe ubushomeri mu gihugu hose buri kuri 2%. Ubutegetsi bw’uRwanda buvuga ko bugiye gushyiraho ingamba zihamye zo kubirwanya.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa ni we uduha ibisobanuro birambuye kuri iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:44 0:00

XS
SM
MD
LG