Uko wahagera

Guverinoma y'u Rwanda Izakomeza Ibyo Kuvugurura Itegeko Nshinga


Ibendera ry'u Rwanda

Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho abantu barindwi bagize Komisiyo yigenga ishinzwe kunganira Inteko Ishinga Amategeko mu ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Iyi komisiyo ishyizweho nyuma y'uko ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije ryatangaje ko rigiye gutanga ikirego kihutirwa, gikumira imirimo yose ikorwa muri iki gihe ngo ivugururwa ry’itegeko nshinga rihagarare kugeza igihe urukiko ruzafata icyemezo.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, ministri w’ubutabera w'u Rwanda Johnston Businge yasobanuye ko guverinoma yemera ibyemezo by’inkiko, ko ariko ingingo imwe isabwa kutavugururwa, itabuza igikorwa cyo kuvugurura itegeko nshinga gukomeza.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi ni we wakurikirnaye ibisobanuro birambuye kuri iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:34 0:00

XS
SM
MD
LG