Uko wahagera

Kerry Arasaba Uburundi Kubahiriza Ibyifuzo by'Abaturage


Ministiri w’Ububanyi n'Amahanga John Kerry, mu kiganiro n'abanyamakuru i Nairobi muri Kenya
Ministiri w’Ububanyi n'Amahanga John Kerry, mu kiganiro n'abanyamakuru i Nairobi muri Kenya

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziravuga ko zikomeje guhangayikishwa n’icyemezo cya Prezida Pierre Nkurunziza cyo kwemera kongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu mu Burundi.

Ibyo byavuzwe na Ministiri w’Ububanyi n'Amahanga John Kerry mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru I Nariobi mu gihugu cya Kenya. Bwana Kerry yasabye ubutegetsi mu Burundi kubahiriza ibikubiye mu itegeko nshinga, maze ibyifuzo by’abantu nabyo bikubahirizwa.

Mu ruzinduko yarimo mu gihugu cya Kenya, Ministiri Kerry yatangaje ko igihugu cye kizatanga inkunga ingana na miliyoni 45 z’amadolari azafasha ishami ry’umuryango ryita ku mpunzi muri Kenya.

Iyo nkunga izafasha kwita ku mpunzi zirenga ibihumbi 600 zahungiye muri icyo gihugu, anashima Kenya kuba yarakiriye ikanacumbikira izo mpunzi.

Aho muri Kenya kandi, Kerry yashyize indabo ku rwibutso rw’inzirakerangane zaguye mu gitero cy’intagondwa cyagabwe kuri ambassade ya Amerika mu mwaka wa 1998.

Ministiri Kerry yabonanye kandi na prezida Uhuru Kenyatta wa Kenya baganira uburyo ibihugu byombi byafatanya kurwanya umutwe w’intagondwa za al-Shabab ufite icicaro mu gihugu cya Somalia.

Uwo mutwe umaze kugaba ibitero bitandukanye ku butaka bwa Kenya birimo icyabaye ukwezi gushize mu karere ka Garissa. Umwaka ushize na none uwo mutwe wagabye igitero ku nzu y’ubucuruzi yitwa Westgate mu murwa mukuru Nairobi.

Nava muri Kenya, ministiri Kerry arakomereza urugendo rwe mu gihugu cya Djibouti, ahari ibirindiro by’ingabo z’Amerika. Azava Djibouti yerekeza I Riyadh muri Arabiya Saudite ni Paris mu Bufaransa.

XS
SM
MD
LG