Uko wahagera

Indoneziya: Abantu Umunani banyonzwe


Imodoka ya Ambulance itwaye umurambo w'umwe mu bantu bishwe, tariki 29 y'ukwezi kwa kane 2015
Imodoka ya Ambulance itwaye umurambo w'umwe mu bantu bishwe, tariki 29 y'ukwezi kwa kane 2015

Igihugu cya Indoneziya cyaraye kinyonze imfungwa umunani zari zimaze igihe muri gereza, ariko zarakitiwe igihano cy’urupfu. Zari zarahamijwe ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge bitemewe n’amategeko.

Nk'uko byatangajwe na minisitiri w’Ubutabera wa Indonesiya Jenerali Muhammad Prasetyo, izo mfungwa zirimo abanyanigeriya bane, abanyastraliya babiri, umunyaberezili umwe n’umunyaindoneziya umwe zaraye zishwe zirashwe.

Icyo cyemezo cyo kwica izo mfungwa cyanenzwe bikomeye n’ibihugu bitandukanye. Australiya yari yakomeje kotsa igitutu Indonesia guhagarika iryo yicwa, yahise gihamagaza ambassaderi wayo wari ugihagarariye I Jakarta. Naho prezida Dilma Rousseff wa Berezili yavuze ko iyicwa ry’abaturage be ari igitotsi gikomeye cyane ku mubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Indoneziya Joko Widodo, wagiye k’ubutegetsi mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, yemera ko guhanisha igihano cy’urupfu abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu cye, ari kimwe mu bisubizo byo guhagarika burundu icyo kibazo.

Ahandi havugwa inyongwa ry’imfungwa ni muri Koreya ya ruguru. Ibiro by’ubutasi bya Koreya y’Epfo bivuga ko Kim Jong Un, yatagetse iyica ry’abayobozi bakuru 15. Umwe mu bayobozi banyonzwe ni uwahoze ari ministiri wungirije ushinzwe amashyamba. Mu mwaka wa 2013, uyu muyobozi yategetse iyicwa ry’umuvandimwe we Jang Song Thaek, nyuma yo ku mushinja ibyaha byubugambanyi.

XS
SM
MD
LG