Uko wahagera

Ubufatanye Hagati ya Aziya n'Afurika


Ibihugu bikize bigomba guhagarika inzitizi za politiki bishyira ku nkunga biha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Aya ni amagambo yatangajwe na ministry w’intebe w’Ubushinwa Xi Jinping mu nama ihuza ibihugu by’Aziya n’iby’Afurika.

Abakuru b’ibihugu barenga 30 bahuriye I Jakarta muri Indoneziya, mu nama y’iminsi itanu, mu muhango wo kwizihiza imyaka 60 ishize umuryango uhuje ibihugu bidafite aho bibogamiye muri politiki ugiyeho. Uyu muryango washinzwe igihe politiki y’ibihugu bigendera kuri politiki ya kapitalisme na komunisme yari itangiye.

Abitabiriye iyo nama biteze ko izabafasha kwagura ubufatanye hagati y’Afurika na Aziya. Iyi migabane yombi irimo ibihugu bitangiye kwagura amasoko yabyo mu rwego mpuzamahanga.

Ibihugu byinshi byo mu Burayi n’Amerika binenga iyi politiki y’Ubushinwa kuba itita ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu, bugaha inkunga ibihugu bifite abayobozi bategekesha igitugu.

XS
SM
MD
LG