Uko wahagera

Afurika y'Epfo: Imyigaragambyo Irwanya Abanga Abanyamahanga


Imyigaragambyo mu mujyi wa Durban
Imyigaragambyo mu mujyi wa Durban

Mu mujyi wa Durban mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, ibihumbi by’abaturage bakoze urugendo rwamagana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo bikorerwa abimukira baba muri iki Gihugu. Ubwo bugizi bwa nabi bwaviriyemo abantu batanu gutakaza ubuzima, abandi bakurwa mu byabo.

Abantu barenga ibihumbi binne bagaragaye mu mihanda bafite ibyapa byanditseho ko bamaganye urwango abenegihugu bafitiye abanyamahanga. Mu mujyi wa Johanesburg polisi yarashe ibyuka biryana mu maso ubwo yageragezaga guhangana n’insoresore zageragezaga gusahura amaduka y’abanyamahanga.

Ibitero byibasiye abanyamahanga byakozwe bwambere kubimukira babanya Etiyopiya naba Somali. Ubu bimaze no kugera ku bandi bimukira babanyafurika.

Mu ijambo yagejeje ku nteko ishinga amategeko y’icyo gihugu, prezida Jacob Zuma yamaganye ubwo bwicanyi bwibasiye abanyamahanga, avuga ko buciye ikubiri n’indangagaciro k’igihugu. Zuma yavuze ko yifatanyije mu kababaro n’ababuze ababo.

Mu mwaka wa 2008 na none higeze kwaduka ubugizi bwa nabi nkubu, buhitana abagera kuri 60 muri Johannesburg. Abatuye icyo gihugu bavuga ko abimukira baba muri iki Gihugu, bigaruriye imirimo yaba kavukire

XS
SM
MD
LG