Uko wahagera

Perezida Obama Ashima Amasezerano na Irani


Abanyairan bishimiye isinywa ry'imbanzirizamushinga w'amasezerano ya nukeleyeri (Tariki ya 3 y'ukwa kane 2015)
Abanyairan bishimiye isinywa ry'imbanzirizamushinga w'amasezerano ya nukeleyeri (Tariki ya 3 y'ukwa kane 2015)

Prezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama aremeza ko imbanzirizamushinga kuri gahunda ya nukeleyeri ya Iran, ari cyo gisubizo gikomeye gishobora gutuma icyo gihugu gihagarika umugambi wayo.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru the New York Times, perezida Obama yavuze ko gukomeza ibihano byafatiwe Iran, bidahagije kubuza Iran gukomeza na gahunda zayo za nukeleyeri

Irani n’ibihugu by’ibihangange bitandatu ari byo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ubudage, Ubwongereza, Ubushinwa, n’Uburusiya n’Uburayi bwunze ubumwe, mu cyumweru gishize bumvikanye ku mbanzirizamushinga y’amasezerano agomba kuba yarangije gutunganywa burundu bitarenze italiki 30 y’ukwezi kwa gatandatu gutaha. Muri ayo masezerano, Irani isabwe kwemera ko itazakora intwaro kilimbuzi. Irani nayo igashaka ko bayikuriraho ibihano bayifatiye, bimaze gushegesha cyane ubukungu bwayo.

Icyakora Ministiri w’Intebe wa Israeli Benjamin Netanyahu we siko abibona. Mu kiganiro kuri televisiyo ya NBC, Netanyahu yavuze ko iyo mbanziramushinga idakumira ubushobozi bwa Iran bwo gukora intwaro za kirimbuzi.

XS
SM
MD
LG