Uko wahagera

Nijeriya: Kubarura Amajwi yavuye mu Matora Byatangiye


Abanyanijeriya bavuye mu byabo kubera ibitero bya Boko Haram ku munsi w'itora.
Abanyanijeriya bavuye mu byabo kubera ibitero bya Boko Haram ku munsi w'itora.

Muri Nijeriya, itora rya perezida ryatangiye kuwa gatandatu rirakomeza ku cyumweru tariki ya 29 y’ukwa gatatu 2015.

Abayobozi b’itora bahagaritse abantu batora mu bice bimwe by’igihugu kubera ibibazo by’imashini zikoreshwa zatumye abantu batinda ku mirongo.

Gutora byakozwe uko byari biteganijwe mu bice byinshi by’igihugu kuwa gatandatu, kandi kubarura amajwi yavuye byaratangiye.

Iri tora ryari ryarasubitswe kubera ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, kandi no ku munsi w’itora ibitero byabaye muri leta ya Gombe iri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba. Ababyiboneye babwiye Ijwi ry’Amerika ko abagabo bafite imbunda bagabye ibitero ku mirenge itatu, bica abantu bagera kuri 24.

Guverineri wa leta ua Borno, ituranye na Gombe, yatangaje ko abarwanyi bishe abantu 25 mu murenge wa Burata kuwa gatanu.

XS
SM
MD
LG