Uko wahagera

Perezida wa Yemeni Yahunze Ingoro Ye mu Mujyi wa Aden


Parada nas rua de Tóquio por ocasião do Festival Yosakoi.
Parada nas rua de Tóquio por ocasião do Festival Yosakoi.

Perezida wa Yemen Abd-Rabbu Mansour Hadi yahunze ingoro ye iri mu mujyi wa Aden wo mu majyepfo y’igihugu. Aho ni mu gihe inyeshyamba z’Abahouthi, bashyigikiwe n’abasilikari bakomeje ibitero byabo berekeza muri uwo mutwe.

Abategetsi ba Yemeni bavuga ko indege z’intambara zitazwi zibasiye inzu perezida akoreramo mu mujyi wa Aden. Abo bategetsi bavuga ko bwana Hadi ari ahantu afite umutekano, kandi ko akomeje kuyobora ibitero byo kubuza izo nyeshyamba kwinjira muri uwo mujyi.

Abashinzwe iby’indege bavuga ko ikibuga mpuzamahanga cya Aden cyahagaritse ibikorwa byacyo uyu munsi kuwa gatatu, kubera ikibazo cy’umutekano. .

Mu masaha ya kare y'uyu wa gatatu, inyeshyamba zigaruriye ikigo cya gisilikari cyubatse ahitwa Al-Anab, nyuma yo guhangana n’abasilikari bashyigikiye perezida Hadi. Icyo kigo cyubatse ku bilometero 60 mu majyaruguru ya Aden.

XS
SM
MD
LG