Uko wahagera

Afuganisitani Irifuza ko Ingabo z'Amerika Zitatahurwa Vuba


Perezida wa Afuganisitani n'umwungirijeAbdullah Abdullah bashyira indabo ku mva y'abasilikari batazwi Arlington, hafi ya Washington, DC. (Tariki 24 y'ukwa gatatu 2015)
Perezida wa Afuganisitani n'umwungirijeAbdullah Abdullah bashyira indabo ku mva y'abasilikari batazwi Arlington, hafi ya Washington, DC. (Tariki 24 y'ukwa gatatu 2015)

Perezida wa Afuganistani Ashraf Ghani kuwa mbere yavuze ko ubufatanye bw’igihugu ke n’Amerika ari intengo ikomeye, kandi ko ashimira Amerika kubera ubwisanzure n’ikizere biri muri Afuganisitani.

Mbere yo gutangira inama z’iminsi itatu azagirana n’abayobozi b’Amerika hano I Washington, perezida mushya wa Afuganisitani yarahiriye guhashya abarwanyi b’Abatalibani bashaka gukuraho guverinoma ye.

Bwana Ghani n’umuyobozi mukuru umwungirije Abdullah Abdullah ejo kuwa kabiri bazabonana na Perezida Barack Obama na visi-Perezida Joe Biden. Ku murongo w’ibyo bazaganiraho, harimo uburyo ingabo z’Amerika zigera ku bihumbi 9,800 zizakurwa muri Afuganistani. Abayobozi ba Afuganistani barifuza ko gutahura izo ngabo byakorwa buhoro, kuko ingabo za Afugnistani zikomeje guhangana n’ibitero by’iterabwoba umunsi ku wundi.

Bwana Ghani kandi azageza ijambo kuri kongre y’Amerika ejobundi kuwa gatatu. Kuwa kane, abayobozi ba Afuganisitani bazajya I New York kubonana n’abayobozi b’umuryango w’Abibumbye.

XS
SM
MD
LG