Uko wahagera

Rwanda: Impaka kuri Manda ya Gatatu ya Perezida


Perezida Kagame nta mwanzuro arafata kuri manda ya gatatu
Perezida Kagame nta mwanzuro arafata kuri manda ya gatatu

Mu Rwanda, Radiyo y’igihugu irakataje mu biganiro mpaka bigamije ubukangurambaga bwo guhindura itegeko nshinga Prezida Kagame akongera kwiyamamaza.

Mu minsi ishize abarwanashyaka ba FPR inkotanyi mu turere tw’igihugu basabye ko itegekonshinga ryahinduka Paul Kagame agakomeza kuyobora uRwanda.

Ababibona buryo butandukanye ariko bo bavuga ko abanyabubasha bari no kw’isonga mu kugaragaza ko Itegekonshinga ryahinduka, bari inyuma mu gucura ibitekerezo bibumbatiye ubusabe bw’abaturage, kandi ntibumva uburyo itegeko nshinga ryavugururwa kubera umuntu umwe rukumbi.

Kugeza ubu, Perezida Kagame yasabye ko abantu bategereza igihe kikagera, ahandi akavuga ko atazasubira kwitoza.

Inkuru irambuye twayigejejweho n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:18 0:00

XS
SM
MD
LG