Perezida Edgar Lungu wa Zambiya arimo kuvurirwa mu gihugu cya Afurika y'Epfo nyuma yuko yituye hasi ubwo yari ayoboye ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore mu murwa mukuru Lusaka.
Mbere yuko ajanywa I Johhanesburg, Prezida Lungu yari yavuze ko yumva amerewe neza, ko kandi yizeye ko azagaruka mu gihugu ari mu zima.
Perezida Lungu w’imyaka 58 yagiye ku butegetsi mu kwezi kwa mbere nyuma y’urupfu rwa perezida Micheal sata witabye Imana mu kwezi kwa cumi aguye mu gihugu cy’Ubwongereza.