Uko wahagera

Amerika Ntishyigikiye Abayobozi Bahindura Itegeko Nshinga


Amatora ateganijwe muri Nijeriya mu mpera z’ukwezi gutaha ni yo azaba igipimo cya demokrasi n’ikitegererezo ku mugabane w’Afurika. Uwungirije sekreteri w’Amerika Linda Thomas-Greenfield avuga ko Amerika ikorana na buri gihugu cy’Afurika mu bifite amatora muri iyi myaka ibiri itaha.

Nk’amatora yo muri Nijeriya yari ateganijwe muri uku kwezi, ariko yasubitswe kubera ingabo zavuze ko zidashobora kwita ku mutekano w’abayajyamo, mu gihe zihanganye n’umutwe w’intagondwa wa Boko Haram. Uyu mutwe wazahaje akarere k’amajyaruguru ka Nijeriya uhagaba ibitero by’iterabwoba.

Izindi mpungenge uwungirije sekreteri wa leta yatangarije abanyamakuru muri iki cyumweru ni abayobozi b’Afurika bahindura itegeko nshinga bagamije kwiyongerera manda zo kuyobora.Yasobanuey ko ko perezida Joseph Kabila wa Kongo ari mu baherutse kubigerageza.

Mu bihugu by’Afurika bizakoresha amatora uyu mwaka, uyu mudiplomate yumvikanishije ko Amerika ikurikirira hafi, harimo u Burundi na Ethiopiya.

XS
SM
MD
LG