Uko wahagera

Uburayi Bwasubukuye Inkunga kuri Zimbabwe


Abanyazimbabwe Bakozweho n'Imyuzure hafi y'umujyi wa Tokwe-Mukorsi, ku bilometero 430 ma majyepfo ya Harare.
Abanyazimbabwe Bakozweho n'Imyuzure hafi y'umujyi wa Tokwe-Mukorsi, ku bilometero 430 ma majyepfo ya Harare.

Umuryango w'ubumwe bw'Uburayi wahaye Zimbabwe miliyoni 270 z'amadolari. Iyi ni inkunga ya mbere ihawe guverinoma ya perezida robert Mugabe kuva uwo muryango uyifatiye ibihano mu mwaka wa 2002.

Iyo nkunga, yatangarijwqe i Harare tariki ya 16 y'ukwa gatatu 2015, izakoreshwa mu mishinga irebana n'iby'ubuzima, ubuhinzi n'imiyoborere myiza.

Mu myaka ishize, umuryango w'Uburayi woherezaga inkunga muri ZImbabwe, ariko inyujijwe mu yindi miryango, kubera ibibazo bya ruswa no guhohotera uburenganzira wa muntu byagaragajwe ko byayogoje icyo gihugu.

Nyuma yo gukomeza guhatwa n'ibihugu by'Afurika, uyu muryango w'uburayi wagiye udohora buhoro buhoro ku bayobozi bawe ba Zimbabwe bari barafatiwe ibihano. Cyokora, ibihano byafatiwe Perezida Robert Mugabe n'umugore we Grace byagumishijweho.

Mu muhango wo gusinya, ministri w'imari wa Zimbabwe Patrick Chinamasa, yakiriye neza iyo nkunga, ariko asaba ko ibihano bikomeje gufatirwa umuryango wa Perezida Mugabe byahitwa bikurwaho.

XS
SM
MD
LG