Uko wahagera

Umutwe wa Boko Haram Wagabye Ibitero muri Cadi


Abantu bigaragambya bashyigikira ingabo za Kameruni
Abantu bigaragambya bashyigikira ingabo za Kameruni

Igitero cya Boko Haram cyaba cyahitanye abantu barenga barindwi, barimo umukuru w’umudugudu wo muri Cadi.

Ni ubwa mbere, Boko Haram igaba igitero muri Cadi, igihugu cyifatanije n’ingabo zo mu karere mu bitero byo kurwanya uwo mutwe w'intagondwa.

Ababonye ibyabaye bavuga ko abagabye igitero, bambutse ikiyaga cya Cadi, mu bwato bufite imoteri, kugira ngo bagabe igitero saa cyenda za mu gitondo. Bavuga ko batwitse igice kimwe cy’umudugudu wa Ngouboua, kandi ko bishe uwari umukuru wawo, mbere y’uko abasilikare ba Cadi.

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi, ryavuze ko urugomo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa NigeriYa, rwakuye abantu barenga ibihumbi 157 mu byabo, bahungiye mu bihugu baturanye. Iyo mirwano kandi yakuye miliyoni imwe y’abantu mu byabo, imbere muri Nigeriya.

Nigeria, Niger, Cadi, Kameruni na Benin, muri iyi minsi ishize, byemeje gushyiraho umutwe w’ingabo ugizwe n’abasilikare 8700, bo kurwanya Boko Haram.

XS
SM
MD
LG