Uko wahagera

Rwanda: 7000 Bafunzwe mu Buryo Bunyuranije n'Amategeko


Urukiko gacaca i Mayange mu Rwanda)
Urukiko gacaca i Mayange mu Rwanda)

Mu Rwanda imibare itangwa n'urwego rw'imfungwa n'abagororwa igaragaza ko abantu basaga 7000 bafungiwe ibyaha bya genocide mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Abenshi muri abo bakatiwe n'inkiko gacaca, nta madossiye yuzuye yemeza ko bafunzwe. Inzego zibishinzwe zivuga ko amadosiye afunga abandi yatakaye, kandi ko zigiye gukurikirana iki kibazo.

Ubwo basozaga umwiherero w’inzego zose zifite aho zihuriye n’ubutabera mu Rwanda basuzuma ibibazo bikiri mu nzira n’uburyo byakemuka, byagaragaye ko abasaga ibihumbi 7000 bafungiwe ibyaha bya genocide mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Akenshi ngo bituruka kuba baragiye bavanwa mu magereza bajyanwa mu yandi, amadosiye yabo agatakara, abafite amadosiye atariho imikono ya ngombwa n’abandi. Biganjemo abaciriwe imanza n’inkiko gacaca.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda, Eric Bagiruwubusa yakurikiranye iyi nama, aratugezaho inkuru ku buryo burambuye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:23 0:00

XS
SM
MD
LG