Uko wahagera

Zambiya: Minisitiri w'Ingabo Lungu Afite Amahitwe mu Matora


Muri Zambiya, abaturage bazajya mu matora tariki 20 y’uku kwezi kwa mbere, gutora abayobozi bashya b’igihugu, nyuma y’urupfu rwa Perezida Michael Sata mu kwezi kwa cumi umwaka ushize.

Umwe mu bakandida b’ishyaka riri ku butegetsi, Edgar Lungu, asa nk’aho ari we ufite amahirwe yo kuzatsinda ayo matora. Lungu ni we ministri w’ubutabera n’uw’ingabo.

Mu cyumweru gishize, ni bwo uyu Lungu yabonye inkunga y’uwahoze ari perezida Rupiah Banda.

Ku rutonde, hari abakandida icyenda biyamamariza umwanya wa perezida w’igihugu.

XS
SM
MD
LG