Uko wahagera

Ubufransa Bwakajije Umutekano Ahantu Hashobora Guterwa


Abakuru b'ibihugu barenga 40 bitabiriye urugendo rw'ubumwe rwakorewe i Parisi mu Bufransa
Abakuru b'ibihugu barenga 40 bitabiriye urugendo rw'ubumwe rwakorewe i Parisi mu Bufransa

Ubufransa bwahagurukije abasilikari ibihumbi ICUMI, kugirango bakaze umutekano, nyuma y’ibitero by’iterabwoba byakorewe I parisi.

Minisitiri w’ingabo w’Ubufransa Jean-Yves Le Dria uyu munsi yabwiye abanyamakuru ko abo basilikari bazagezwa ku birindiro byabo ejo kuw akabiri. Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Bernard Cazeneuve yavuze ko hafi kimwe cya kabiri cy’abo basilikari bazita ku mutekano w’amashuri y’abayahudi 717.

Uyu munsi kuwa mbere kandi, sekreteri wa leta w’Amerika John Kerry yatangaje ko azaba ari mu Bufransa ejobundi kuwa kane no kuwa gatanu, mu biganiro byo kurwanya urugomo rushingiye ku butagondwa. Yasobanuye ko Servisi z’ubutasi, kimwe na FBI ishinzwe iby’ubugenzacyaha zikorana n’abarimo gukora iperereza mu Bufransa.

Ku cyumweru, abakuru b’ibihugu barenga 40 bifatanije na perezida w’Ubufransa Francois Hollande n’abandi bantu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 600 mu rugendo rw’ubumwe rwakorewe I Parisi mu Bufransa.

Hari abantu bamwe banenze ko nta mutegetsi wo mu rwego rwo hejuru w’Amerika wagiye muri urwo rugendo.Leta zunze ubumwe z’Amerika yahagarariwe n’ambasaderi wayo mu Bufransa.

XS
SM
MD
LG