Uko wahagera

Uganda Yemeje ko Umuyobozi wo Hejuru wa LRA Yitanze


Inyeshyamba z'umutwe wa Lord's Resistance Army
Inyeshyamba z'umutwe wa Lord's Resistance Army

Igihugu cya Uganda cyemeje ko umugabo wishyikirije ingabo z’Amerika ziri muri Centrafrika ari umuyobozi wo hejuru w’umutwe wa Lord’s Resistance Army. Uyu mutwe w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda Paddy Ankunda uyu munsi kuwa gatatu yavuze ko uwo mugabo witwa Dominic Ongwen ubu afungiwe mu mujyi wa OBO muri Repubulika ya Centrafurika.

Deparitoma ya leta y’Amerika ejo kuwa kabiri yavuze ko uwo mugabo wiyitaga Ongwen yishyize mu maboko y’ingabo z’Amerika. Leta zunze ubumwe z’Amerika yateganije guha igihembo, cya miliyoni eshanu z’amadolari, umuntu uzatanga amakuru yatuma uwo mugabo afatwa.

Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashakaga uwo Ongwen, kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

XS
SM
MD
LG