Uko wahagera

Urugomo rw'Abapolisi b'Abazungu kuri Bagenzi Babo b'Abirabura


Uyu mwaka ushize, kimwe mu bintu bihangayikishije rubanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ni icyo bita urugomo n’ivangurakoko by’abapolisi bibasira ba nyakamwe. Yemwe n’abapolisi b’Abirabura ubwabo ngo baba batinya bagenzi babo bakorana b’Abazungu. Ni byo tugiye kugerageza kurebera hamwe muri make. Ikaze mu kiganiro Americana.

Ku italiki ya 20 y’uku kwezi, i New York, umujyi wa mbere wa Leta zunze ubumwe z’Amerika utuwe cyane, umugabo w’Umwirabura witwa Ismaaiyl Brinsley, w’imyaka 28 y’amavuko, yarashe abapolisi babili bari mu modoka yabo y’akazi, arabica. Umupolisi umwe akomoka ku mugabane w’Amerika y’Epfo. Undi afite inkomoko mu Bushinwa. Kuri Brinsley, bari Abazungu. Amaze kubica, nawe yarirashe, arapfa.

Uwo munsi, Brinsley yari yabanje gutangaza ku rubuga rwe rwa Internet Instagram ko agiye guhorera Abirabura babili, Michael Brown na Eric Garner, baherutse kwicwa n’abapolisi b’Abera, ariko aba bapolisi ntibahanwa.

Nyuma y’ibara rya Ismaaiyl Brinsley, ikigo ntaramakuru Reuters cyakoze anketi mu bapolisi 25, abagabo n’abagore, ba police ya New York, NYPD mu magambo ahinnye y’icyongereza. Bamwe baracyakora, abandi bagiye mu kiruhuko cy’iza bukuru.

24 muri bo bose basobanuye ko bagenzi babo b’Abazungu bigeze kubaziza ibara ry’uruhu rwabo, babagerekaho ibyaha batigeze bakora, gusa kubera ko ari Abirabura. N’igihe bagerageje kuregera abategetsi babo, akenshi na kenshi abo bayobozi barabyirengagije, ntibabarenganura.

Uretse iby’i New York, indi nkuru yabaye kimomo, nk’uko ikinyamakuru Huffington Post kibyandika, ni uy’umupolisi w’Umwirabura witwa Howard Morgan, w’i Chicago, umujyi wa gatatu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu kwezi kwa kabili mu 2005, Howard Morgan yari yambaye imyenda ya gisivili, atwaye imodoka agendera mu ruhande rw’umuhanda rutari urwe, ibyo bita sens unique mu gifaransa. Yahuye na bagenzi be b’Abazungu bane, bamurasa urufaya. Yafashwe n’amasasu 28 yose, nyamara ku bw’igitangaza ntiyapfa. Yamaze igihe kirekire mu bitaro, arakira. Bamaze kumuvura, yaruhukiye muri gereza.

Umushinjacyaha yamujyanye mu rukiko, amurega ko ngo « yashatse kwica bagenzi be bakorana. » Mu 2012, urukiko rwakatiye Howard Morgan igihano cyo gufungwa imyaka 40. Rwakurikiye umushinjacyaha wemeza ko bariya bapolisi bane b’Abazungu bagerageje guta muri yombi Howard Morgan, aho kubumvira we ahitamo guhita abarasa n’imbunda ye y’akazi, noneho nabo bamumishaho urubura rw’amasasu.

Umuryango we, wo, ubivuga ukundi. Umugore we, Rosalind Morgan, yemeza ko abapolisi bahagaritse Howard Morgan arabumvira, abereka n’ibya ngombwa bye by’akazi ko nawe ari umupolisi, ariko banga kubyemera. Ati: « Bamusohoye mu modoka, bamuryamisha hasi yubitse inda, bamwambura imbunda ye y’akazi, batangira kumurasa. »

Umuryango wa Howard Morgan umaze kugira abantu ibihumbi birenga 42 na 500 bawushyigikiye. Bamaze gusinya inyandiko isaba ko arenganurwa, akagirwa umwere. Abashyigikiye uru rwandiko baragenda biyongera.

Michael Brown, Eric Garner, Trayvon Martin, Tamir Rice, Amadou Diallo, Rodney King, Howard Morgan: izi ni ni zimwe mu ngero z’Abirabura bishwe cyangwa bahohotewe n’abapolisi b’Abazungu, mu bihe bitandukanye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ibyegeranyo bitandukanye, birimo ibya ministeri y’ubutabera, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, na za kaminuza zinyuranye, byerekana ko abantu byibura 400 bicwa buri mwaka bazize abapolisi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abandi ibihumbi amagana bahohoterwa n’abapolisi ku bundi buryo bwinshi butandukanye. Ubushakashatsi bwerekana ko abapolisi bibasira cyane cyane Abirabura, abaturage bafite inkomoko zo ku mugabane w’Amerika y’Epfo, muri rusange ba nyakamwe, n’abakene. Muti: “Ubutabera muri ibyo byose se?” Hamwe na hamwe bukingira ikibaba abapolisi, abaturage bakajya mu myigaragambyo. Imyigaragambyo ni yo yatumye amateka arebana n’uburenganzira bwa buri muturage wese, hatitaweho ibara ry’uruhu rwe, agenda ahinduka buhoro buhoro.

XS
SM
MD
LG