Uko wahagera

Gambiya: Impagarara mu Bikekwa ko ari Kudeta


Gambiya
Gambiya

Mu gihugu cya Gambiya, abaturage n’abahagarariye ibihugu byabo bavuze ko bumvishije urusaku rw’amasasu menshi rwavugiye hafi y’Ingoro y’Umukuru w’igihugu Yahya Jammey iri mu murwa mukuru Banjul.

Hari amakuru avuga ko Perezida Jammey atari mu gihugu ubwo ayo masasu yarasagwa. Ntibiramenyekana igihugu yarimo, ariko amwe mu makuru avuga ko yari mu Bufaransa, andi akavuga ko yari mu mujyi wa Dubai.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Bufaransa yatangarije abanyamakuru nta ruzinduko rw’akazi Perezida Jammey yagiriye muri icyo gihugu, ko kandi nta kimenyetso cyerekana ko yaba ariyo ku mpamvu ze bwite.

Jammeh, ufite imyaka 49, yafashe ubutegetsi muri 1994 akoze kudeta.

Mu mwaka wa 2011, yabwiye yatangarije abanyagambiya ko yumva azabayobora imyaka miliyari.

Abatavuga rumwe na leta bamurega igitugu no kugundira ubutegetsi. Amahanga nayo ajya amurega kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kwigamba ko afite ubushobozi bwo gukiza indwara ya Sida.

Umwe mu badiplomate ukomoka muri kimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, ko bamwe mu basirikale bivumbuye, bigaruriye tumwe mu duce tw’umujyi wa Banjul.

XS
SM
MD
LG