Uko wahagera

Mogadishu: Ingabo z'Amahoro 5 Zaguye mu Mirwano


Muri Somaliya, ingabo z’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe zivuga ko zishe abarwanyi ba al-Shabab batatu ba nyuma, ku munani bari bagabye igitero ku kigo cyazo mu murwa mukuru Mogadishiyo. Bivuze ko abantu baguye muri iyo mirwano ari 14.

Umuvugizi wa AMISOM yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ingabo z’amahoro eshanu n’umusivili wakoraga muri icyo kigo nabo bari mu baguye muri iyo mirwano yo kubohoza ikigo.

Koloneli Ali Aden Hamoud yavuze ko ubu iperereza ryatangiye kugirango bamenye uko abarwanyi ba al-Shabab biyoberanije, bamabara imyenda y’abasilikari ba guverinoma ya Somaliya bakinjira mu kigo cy’Ingabo z’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe.

Umwirondoro n’ubwenegihugu by’umusivili waguye muri iyo mirwano ntibiratangazwa.

XS
SM
MD
LG