Uko wahagera

Centrafrika: Abayisilamu Bakeneye Gutuzwa Aho Babona Umutekano


Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR, rivuga ko abayisilamu babarirwa mu bihumbi, bibasiwe n’abarwanyi biganjemo abakritu, muri Republika ya Centre Afrika, bagomba kwimurirwa byihutirwa, mu tundi turere bagiramo umutekano.

HCR ivuga ko abayizilamu 474, bo mu bwoko bw’aba Peuhl, bamaze amezi baragotewe mu mujyi wa Yaloke, babayeho nabi cyane. HCR ivuga ko abo bantu babaho mu bwoba, baracucikiranye, mu nkambi y’abataye ibyabo imbere mu gihugu.

Itsinda ryasuzumye imibereho y’abo bantu, ryasanze, hari ibibazo bikomeye by’imilire mibi, malaria n’igituntu. Ivuga ko, abantu 42 muri abo, bataye ingo zabo, muri prefegitura ya Lobaye, mu kwezi kwa kane, bapfuye.

Umuvugizi wa HCR, Adrian Edwards, yabwiye Ijwi rya Amerika ko hakwiye kugira igikorwa mu buryo bwihutirwa. Ati ibi bintu sibyo kwihanganirwa, niyo mpamvu bagombo kujyanwa mu bice birimo umutekano. Bimaze amezi kandi biragenda birushaho kuba nabi. Tugomba gushaka uko twakemura iki kibazo vuba na bwangu.

XS
SM
MD
LG