Uko wahagera

ONU Irakurikirira Hafi Ikibazo cya Ebola muri Afurika


Umunyamabanga mukuru wa ONUl Ban Ki-moon ageze ku kibuga cy'indege i Monronvia muri Liberiya
Umunyamabanga mukuru wa ONUl Ban Ki-moon ageze ku kibuga cy'indege i Monronvia muri Liberiya

Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, rivuga ko umubare w’abantu bamaze guhitanwa na Ebola, wiyongerye. Bamaze kurenga ibihumbi 7,500, kandi ko abanduye Ebola babarirwa hafi mu bihumbi 20.

Imibare iheruka, yatangajwe ejo kuwa mbere, igaragaza ko umubare w’abanduye Ebola muri Liberia na Guinea wagabanutse, mu gihe muri Sierra Leone uwo mubare wazamutse. Ibyo bihugu uko ari bitatu bibarwamo impfu hafi ya zose, z’abahitanywe na Ebola.

Mu bindi bihugu nta cyahindutse, muri Mali havugwa batandatu, muri Nigeria iyo ndwara yahitanye abantu umunani, n’umwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuwa mbere kandi, umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki-moon, yavuze ko umuryango mpuzamahanga, ukwiye kurushaho kwitegera neza icyorezo gishobora kuzongera kwaduka ku isi, aho yavuze ko, ari ikigeragezo gishoboka.

Bwana Ban aherutse mu ruzinduko mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afrika, byibasiwe na Ebola. Yavuze ko isi igomba gufatira amasomo kuri iki cyorezo, avuga ko gisaba gukaza inzego z’ubuzi bw’abaturage.

XS
SM
MD
LG