Uko wahagera

Amerika Izasaba Kwakira Imikino Olempike


Perezida wa Komite mpuzamahanga olempike Thomas Bach

Komite Olympike ya Leta zunze ubumwe z’Amerika izasaba kwakira imikino Olympike yo muri 2014. Iyo mikino izahitamo umuji umwe wakwakira iyo mikino, hagati ya Boston, Los Angeles, San Francisco na Washington DC.

Itariki ntarengwa yo gusaba kwakira iyi mikino ni iya 15 y’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka utaha, ariko icyemezo kizafatwa muri 2017. Amerika ni igihugu cya gatatu, giteganya kuba cyazakira iyo mikino, nyuma y’Ubudage n’Ubutaliyani.

Amerika iheruka kwakira imikino Olympike mu mujyi wa Atlanta mu mwaka wa 1996, n’ubwo umujyi wa Salt Lake City wakiriye imikino Olympike yo mu gihe cy’ubukonje muri 2002.

XS
SM
MD
LG