Uko wahagera

Pakisitani: Igihano cy'Urupfu ku Bakoresha Iterabwoba


Muri Pakisitani batangiye icyunamo cy’iminsi itatu bibuka abanyeshuri 132 n’abarezi babo 9 bishwe n’intagondwa z'Abatalibani mu mujyi wa Peshawar.

Ministiri w’Intebe Nawaz Sharrif kuri uyu wa gatatu yemeje iteka risubizaho igihano cy’urupfu ku byaha by’iterabwoba. Icyo gihano cyari cyarakuweho muri 2008.

Nawaz yavuze kandi ko ingabo z’igihugu zigiye kurushaho kugaba ibitero ku mitwe y’ibyihebe mu majyaruguru y’igihugu hafi y’umupaka n’igihugu cy’Afuganistani.

Umutwe w'Abatalibani kuri uyu wa kabiri wigambye ko ar iwo wagabye icyo gitero cyahitanye imbaga y’abanyeshuri.

Umuyobozi w’ingabo muri Pakisitani Gen. Raheel Sharif n’umuyobozi w’urwego rw’iperereza Rizwan Akhtar bari I Kabul muri Afuganistani mu biganiro na prezida w’icyo gihugu Ashraf Ghani hamwe n’umuyobozi w’ingabo za OTAN muri Afuganistani umunyamerika John Campbell.

Afuganistani yakomeje kurega Pakisitani gutera inkunga abataliban.

XS
SM
MD
LG