Muri Pakistani, abarwanyi b’Abatalebani bagabye igitero kw’ishuri bica abantu 141, abenshi muri bo ari abanyeshuri.
Abarwanyi ba kiyisilamu, bari bambaye imyenda ya gisilikari, bizingiyeho za bombe, bigabije ishuri rigenzurwa n’abasilikari mu mujyi wa Peshawar. Abayobozi ba gisilikari babwiye abanyamakuru ko abantu 132 mu bapfuye ari abanyeshuri bari hagati y’imyaka 12 na 16. Abakozi icyenda bo kuri iryo shuri na bo bakekwa kuba bishwe.
Umunyamakuru uri I Peshawar yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ababyeyi bazaga ku bitaro barira, aho imirambo y’abantu yari yoherejwe. Abandi bantu bazaga gutanga amaraso ku bantu barenga 100 bari bakomeretse.
Perezida wa Pakistani na ministri w’intebe ba Pakistani bamaganye icyo gitero.
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama yavuze ko, mu kwibasira abanyeshuri n’abarimu muri iki gitero cy’urukozasoni, abakoresha iterabwoba bongeye kugaragaza uko bateye. Bwana Obama yongeyeho ko Amerika izakomeza gushyigikira ingufu za Pakistani mu kurwanya iterabwoba.