Uko wahagera

Human Rights Watch: Inyeshyamba Zishe Abasivili 184 muri Kongo


Raporo y’umuryango Human Rights Watch ivuga ko inyeshyamba zishe abasivili nibura 184 mu burasirazuba bwa Republika iharanira demokrasi ya Kongo kuva mu kwezi kwa cumi.

Human Rights Watch ivuga ko ubwo bwicanyi bwakorewe mu ntara ya Beni, aho ababyiboneye bavuga ko inyeshyamba zatemaga abasivili zikoresheje imipanga n’amashoka, zirasa n’abandi mu bitero zagabaga ku misozi aho batuye. Yongeraho ko ibyo bitero byari bivanzemo ubugome n’ubuhubutsi bidasanwe, kandi ko ababikoze bavugaga indimi zitazwi muri ako karere. Bivuze ko hashobora kuba harimo indi mitwe.

Mu rugero rumwe ruteye ubwoba, imiryango yo muri ako karere yatangarije Human Rights Watch ko hari aho inyeshyamba zishe abantu 50 mw’ijoro rimwe hagati mu kwezi kwa cumi na kumwe gushize.

Ibyo bitero bikekwa kuba byarakozwe n’umutwe wa ADF, Allied Democratic Forces, umuwe wa kiyisilamu watangiriye muri Uganda hagati mu myaka y’1990.

Cyokora, umwe mu bashakashatsi ba Human Rights Watch, Ida Sawyer avuga ko umubare nyawo w’abantu bishywe ushobora kuba urenga abo bantu 184. Ingabo za Kongo, zishyigikiwe n’iza ONU zimaze igihe zirwana n’inyeshyamba za ADF kuva mu kwezi kwa mbere.

XS
SM
MD
LG