Uko wahagera

Perezida Mugabe Yirukanye Visi-Perezida Joyce Mujuru


Perezida Mugabe na Visi-Perezida Joyce Mujuru, akimushyiraho mu Kwakira 2008
Perezida Mugabe na Visi-Perezida Joyce Mujuru, akimushyiraho mu Kwakira 2008

Muri Zimbabwe, Perezida Robert Mugabe yirukanye visi-perezida Joyce Mujuru na ba ministry barindwi bari bamushyigikiye.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, Madame Mujuru yavuze ko yubahirije ibyo yasabwe na perezida Mugabe, byo kuva ku mwanya yari afite. Madame Mujuru yahakanye ko yagambaniraga gukuraho Perezida, ariko ko azakomeza kuba mw’ishyaka rya ZANU_PF.

Madame Joyce Mujuru yabonekaga nk’umuntu uzasimbura perezida Mugabe. Yatakaje umwanya wa visi-perezida wa ZANU-PF mu cyumweru gishize mu nama y’iryo shyaka.

Gukurwa kuri iyo myanya byaje bikurikira ibirego Mujuru yashinjwe na Grace Mugabe, umugore wa Perezida Mugabe, ko atashobora kuyobora igihugu. Madame Mugabe ni we wahawe umwanya wo kuyobora abagore bo mw’ishyaka rya ZANU-PF.

XS
SM
MD
LG