Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda yabwiye akanama gasesengura imikorere ya BBC ko ihangayikishijwe no kuba igipimo cy’ubwiyunge mu banyarwanda gishobora gusubira inyuma kubera Rwanda’s Untold Story" yakozwe n'ikigo cy'itangazamakuru BBC.
Perezida n'umunyamabanaga nshingwabikorwa bahagarariye iyo Komisiyo bavuga ko BBC yishyuwe amafaranga n’abantu ku giti cyabo ngo baharabike u Rwanda. Gusa, ntibagaragaza bidasubirwaho umubare w’amafaranga n’abayishyuye BBC.
Mu buhamya bw’amasaha asaga 2, Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda yasobanuye ko muri "Rwanda’s Untold Story" habayemo icyo yise guhumanya amateka. Iyi Komisiyo ivuga ko BBC yakoze filimi igendereye gusubiza inyuma igipimo cya 80% cy’ubumwe n’ubwiyunge bwari bumaze kugerwaho ku banyarwanda.
Ihereye ku mateka yaranze Afurika ku ngoma ya gikoloni, Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko filimi ya BBC yakozwe kubw’ishyari rishingiye ku iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho. Ivuga ko hari abantu ku giti cyabo bishyuye akayabo BBC ngo iharabike u Rwanda. Aha ariko, nta bimenyetso simusiga byagaragajwe.
Bimwe mu byasabwe na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, byumvikanisha ko bishobora kutazongera korohera abanyamakuru mpuzamahanga, kugira icyo bakora gifite aho gihurira n’ubumwe n’ubwiyunge ku Rwanda batabanje, kubisabira uburenganzira. Bavuga ko umunyamakuru Jane Corbin wa BBC yaba yarabaciye mu rihumye, ku buryo byarabahaye isomo.
Ubu buhamya butangwa ku mikorere ya BBC nta ruhande na rumwe ruyihagarariye, ngo rubashe kwemera cyangwa ruhakane ibiyivugwaho.