Uko wahagera

Croix Rouge Irasaba Miliyari z'Amadolari yo Gufasha Impunzi


Komite mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare, Croix Rouge, irasaba miliyari 1 na miliyoni 68 z’amadolari yo gufasha miliyoni z’abantu baba mu gihirahiro, kubera intambara n’urugomo.

Uwo muryango uvuga ko ubushyamirane n’urugomo byiyongereye, by’umwihariko mu burasirazuba bwo hagati no muri Afurika, birimo kubangamira umutekano mu karere. Ibyo bibazo kandi bikanasubiza inyuma iterambere mu bihugu bikennye.

Croix Rouge ivuga ko, ubwoko bw’urugomo rurimo imbunda, burimo guhindura isura. Perezida w’umuryango wa Croix Rouge, Peter Maurer, avuga ko ibibazo by’ubundi bwoko byatangiye, bivangavanze, ari nako bifata intera mu karere.

Siriya ni yo irimo gukorerwamo ibikorwa bya Croix Rouge byinshi. Ikurikirwa na Sudani y’Epfo, Afuganisitani, Iraq, Somaliya, Repubulika Iharanira demokrasi ya Congo, Isiraheli, intara zigaruriwe muri Mali, muri Republika ya Centrafurika, no muri Ukraine.

Perezida wa Croix Rouge Maurer, avuga ko ubushyamirane n’imirwano, bidahitana abantu gusa, ngo binica iterambere.

Mu byo Croix Rouge iteganya harimo no kwagura ibikorwa byo kurwanya urugomo rushingiye ku gitsina, nko muri Amerika yo hagati, muri Colombia, muri Libani, Republika ya Centrafurika, Republika iharanira demokrasi ya Congo, muri Mali no muri Sudani y’Epfo.

XS
SM
MD
LG