Mu Rwanda, Ministeri y'Ubuzima yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cy’uko abagenzi bose baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Espagne bazajya bapimwa Ebola.
Ku rubuga rwe rwa Twitter, Ministiri ushinzwe ubuzima mu Rwanda Dr. Agnes Binagwaho yanditse ko icyo cyemezo yagifashe ku giti cye ko ntaho gihuriye na Guverinoma y’u Rwanda, ariyo mpamvu gisheshwe. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eddie Rwema adufitiye inkuru irambuye.