Uko wahagera

Zambiya: Perezida Sata Ararwaye Cyangwa ni Muzima?


Perezida wa Zambiya Michael Sata
Perezida wa Zambiya Michael Sata

Perezida Zambia, Michael Sata, yagiye mu mahanga kwa muganga kwisuzumisha bihagije. Ibiro bye byabitangaje ntibisobanura igihugu yagiyemo n’igihe ashobora kugarukira.

Muri Zambia, bamwe bavuga ko umukuru wabo arwaye cyane, abandi barimo vice-president we Guy Scott bakabinyomoza. Nyamara Perezida Sata, umukambwe w’imyaka 77 y’amavuko, ntagera ahagaragara kuva mu kwezi kwa gatandatu, ubwo yajyaga kwivuza muri Israeli. Hagati aho, yabonetse akanya gato rimwe rukumbi ku italiki ya 19 y’ukwezi gushize kwa cyenda, abwira inteko ishinga amategeko, ati: “Ntimureba se, sinapfuye.”

Nyuma y’iminsi itanu, ku italiki ya 24 y’uko kwezi gushize, Perezida Sata yagombaga kuvuga ijambo mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ariko ntiyabishoboye ahubwo yararwaye, abaganga ba ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika bamuvurira muri hotel yari acumbitsemo i New York, nk’uko Polisi y’uwo mujyi yaje kubitangariza Ijwi ry’Amerika.

Perezida Michael Sata yatowe mu 2011. Manda ye y’imyaka itanu izarangira mu 2016. Abaturage be bategereje kureba niba azaba ayoboye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubwigenge bwa Zambia ejobundi kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Zambia yigeze gupfusha perezida wari ukiri mu mirimo ye: Levy Mwanawasa yitabye Imana azize umutima mu kwezi kwa munani mu 2008 akiri ku butegetsi.

XS
SM
MD
LG