Uko wahagera

ONU Irasaba Abatuye Isi Gushyira Ingufu mu Kurwanya Ebola


Kwirinda icyorezo cya Ebola
Kwirinda icyorezo cya Ebola

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki-moon avuga ko ibihugu byo ku isi bikwiye kwongera ingufu mu guhangana n’icyorezo cya Ebola mu Burengerazuba bwa Afrika.

Ibyo yabivugiye kuri uyu wa kane, inaha I Washington, mu nama ya Banki y’isi yose, ku ndwara ya ebola, yarimo abategetsi bo mu nzego zo hejuru n’abaprezida w’ibihugu byazahajwe cyane n’iyo ndwara, Guinee, Liberia, na Sierra Leone. Bamwe bari mu nama hakoreshejwe uburyo bwa video.

Bwana Ban yavuze ko inkunga yakogerwa ikwiye kubamo za labolatoire zimukanwa, imodoka, za kajugujugu, imyambaro yo kwirinda Ebola, habamo kandi guhugura abakozi bo mu buvuzi, no kwongera ubushobozi bwo kujyana abantu aho bagomba kuvurirwa.

Prezida wa banki y’isi yose, Jim Yong Kim, yabwiye abari mu nama ko icyorezo cya Ebola kiramutse kitabashije guhagarikwa vuba na bwangu, Afrika yazaba itorohewe mu bihe biri imbere.

Yavuze ko hakenewe cyane abantu bahuguwe mu by’ubuzima, mu bihugu birimo indwara ya Ebola. Ishami rya ONU ryita ku buzima rivuga ko, Ebola yahitanye abakozi bo mu buvuzi barenga 230 mu burengerazuba bwa Afrika, uyu mwaka.

Kim yavuze ko kuri uyu wa kane, inama iri buganire ku bikorwa bifatika byakorwa mu gufasha ibihugu byibasiwe na Ebola kwihutisha urugamba rwo kurwanya icyo cyorezo no kugabanya ingaruka z’igihe kirekire mu byerekeye ubukungu.

XS
SM
MD
LG