Abunganira prezida wa Kenya Uhuru Kenyatta basabye urukiko mpanabyaha mpuzamahanga, guhagarika ibyaha byibasiye inyoko muntu ashanjwa.
Abashinjacyaha b’urwo rukiko bavuze ko nta bimenyetso bihagije bafite byo gukirikirana bwana Kenyatta, uregwa kuba yarafashije gutegura urugomo rwo muri 2008 rwakurikiye amatora ya prezida yabaye mu mpera z'umwaka wa 2007. Urwo rugomo rwahitanye abantu barenga 1,100.
Avoka wa bwana Kenyatta, Steven Kay, yabwiye urukiko rw’I La Haye mu Buholandi taliki ya 8 y'ukwa cyenda 2014 ko uwo yunganira akwiye guhanagurwaho ibyaha. Yavuze ko urukiko rwananiwe kugaragaza ibimenyetso ko nta mpamvu urubanza rwakomeza. Asaba ubushinjacyaha kuruburizamo.
Abashinjacyaha bavuga ko guverinema ya Kenyata yazitiye ibikorwa byose byo gushakisha inyandiko zikomeye zirimo telephone bwana Kenyatta yakoze n’ahanditse amafranga yakoreshejwe. Avoca mukuru wa Kenya, Githu Muigai, kuwa kabiri yari yavuze ko, guverinema irimo gukora ibishoboka byose kandi ko ibyo ubushinjacyaha bwasabye, hari aho usanga bitoroshye kubigeraho.
Bwana Kenyatta n iwe mukuru w’igihugu wa mbere witabye urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ari ku buyobozi. Urubanza rwe rurerekana ukuntu bitoroshye gukurikirana umukuru w’igihugu, mu gihe bisaba ubufatanye na guverinema iyobowe n’uregwa.
Prezida wa Kenya yahaye ububasha bwe bwo kuyobora igihugu, vici prezida we William Ruto, mu gihe azaba ari hanze y’igihugu. Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwari rwanareze Ruto ibyaha byibasiye inyoko muntu. Urubanza rwe rwatangiye mu mwaka ushize.
Taliki ya 9 y'ukwa cumi 2014, urukiko nibwo ruzatanga umwanzuro warwo kubyo abunganira Ruto basabye ku cyemezo urukiko rwafashe mu kwezi kwa kane. Urukiko rwari rwategetse Kenya guha gutumiza abatangabuhamya banga gufatanya n’urukiko rw’I La Haye no kubumvisha ko bagomba gutanga ubwo buhamya.