Uko wahagera

USA: Ebola Ihitanye Umuntu wa Mbere Wayikuye muri Liberiya


Iyi foto irerekana virusi ya Ebola
Iyi foto irerekana virusi ya Ebola

Thomas Duncan umurwayi wa Ebola wari mu bitaro muri leta ya Texas iri mu majyepfo ya Amerika yitabye imana. Duncan ni we murwayi wa mbere wagaragayeho indwara ya Ebola muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yari yararembeye mu bitaro byitwa “Texas Health Presbyterian Hospital”.

Itangazo ry’ibyo bitaro rivuga ko Thomas Duncan yitabye Imana saa moya n’iminota 51 ku isaha yaho, taliki ya 8 y'ukwa cumi 2014.

Hagati aho, ibitangazamakuru biravuga ko Leta zunze ubumwe za Amerika, izashyira abakozi ku bibuga by’indege n’ahandi abagenzi binjirira kugirango basuzume abantu niba badafite ibimenyetso bya Ebola.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abanyamerika, the Associated Press, avuga ko uwungilije ministri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Alejandro Mayorkas, yavuze kuri uyu wa gatatu ko, abakozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika, bazashyirwa ahantu h’ingenzi hanyura abantu benshi binjira muri Amerika, kugirango basuzume ibimenyetso kandi batange n’amakuru ajyana na virusi ya Ebola.

Mayorkas ntiyavuze igihe izo ngamba zizatangira kubahilizwa. Yavuze ko abarinda za gasutamo n‘imipaka, bazatanga impapuro ziriho urutonde rw’ibimenyetso bya Ebola hamwe n’amabwiriza ku bo bashinzwe ububima bagomba kwitabaza.

Muri iki gitondo cyo kuwa gatatu intumwa za ONU muri Liberia, zavuze ko umukozi wabo wa kabiri yanduye Ebola. Mu itangazo, izo ntumwa za ONU zavuze ko umutegetsi mu rwego rw’ubuvuzi mpuzamahanga, arimo kuvurwa, ariko ntiryavuze igihugu akomokamo. Uwa mbere mu ntumwa za ONU wanduye Ebola yitabye imana mu kwezi gushize.

Icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu barenga ibihumbi bitatu na magana ane, abenshi muribo ni abo muri Liberiya, Gineya na Sierra Leone.

XS
SM
MD
LG