Uko wahagera

Perezida Kenyatta Yageze i La Haie mu Buhollandi kuri CPI


Prezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yerekeje I la Hague mu gihugu cy’Ubuholandi aho agomba kwitaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bakunze kwita ICC.

Biteganyijwe ko Kenyatta azitaba urukiko kuri uyu wa gatatu. Kenyatta abaye umukuru w’igihugu wa mbere witabye uru rukiko rwa ICC akiri mu mirimo y’umukuru w’igihugu.

Ubushinjacyaha burega Kenyatta ibyaha bitanu bishingiye ku bwicanyi n’imvururu zakurikiye amatora yo mu 2008 muri Kenya.Izo mvururu zahitanye abantu bagera ku 1100

Kuri uyu wa mbere Kenyatta yabwiye inteko ishinga amategeko ko William Ruto usanzwe amwungirije, azaba ayobora igihugu by’agateganyo mu gihe adahari.Ruto nawe ari mubakurikiranywa nuru rukiko. Uko ari babiri, aba bagambo bombi bahakanye ibyo baregwa.

Iburanishwa rya Kenyatta ryagomba gutangira mu kwezi kwa kabiri k’uyumwaka ari ko rikomeza risubikwa.Umushinjacyaha mukuru w’urukiko Fatou Bensouda yavuze ko byaterwaga n’ubushake buke bwa guverinoma bwo kudatanga ibimenyetso urukiko rwayisabaga.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi yavuganye n'impuguke mu by'amategeko na politiki mpuzamahanga Frank Mwine ku kibazo cyo kuba Kenyatta yitabye urukiko rw'i La Haie.

please wait

No media source currently available

0:00 0:06:42 0:00
Ibishamikiyeho

Ubwo Kenyatta azaba yitaba urukiko, abayobozi b’urwo rukiko bazasuzuma imikoranire hagati y’ubushinjacyaha na leta ya Kenya.

XS
SM
MD
LG