Uko wahagera

Somaliya: Umunyamakuru wo mu Budage Wari Washimuswe Yarekuwe


Ingabo z'Umuryango w'Afurika muri Somaliya
Ingabo z'Umuryango w'Afurika muri Somaliya

Umunyamakuru w’umunyamerika ukomoka mu Budage wari washimutiwe muri Somalia yarekuwe.

Umunyamakuru w’umunyamerika ukomoka mu gihugu cy’u Budage washimutiwe muri Somalia, ubuhashize imyaka irenga ibiri n’igice agizwe ingwate, yarekuwe.

Uwungirije umuyobozi w’intara ya Mudug, Ahmed Muse Nur yabwiye Serivisi y’igisomali y’ijwi rya Amerika, ko Michael Scott Moore ufite imyaka 45, yarekuwe taliki ya 23 y'ukwa cyenda mu 2014, mu mujyi wa Galkayo muri Somalia. Ministri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage yemeje ayo makuru y’irekurwa rya Moore.

Ikinyamakuru cyo mu Budage, Der Spiegel, cyatangaje ko Moore yajyanwe n’indege nto mu murwa mukuru Mogadishu. Nyuma abategetsi bo mu Budage bamujyanye ahantu hatekanye kugirango yitabweho n’abaganga kandi barebe niba atarahungabanye.

Icyo kinyamakuru Del Spiegel gisubiramo ibyavuzwe n’abategetsi bashinzwe umutekano basobanuye ko Moore ameze neza.

Moore yashimutiwe I Galkayo mu kwezi kwa mbere k’umwaka w’2012 ubwo yakoraga ubushakashatsi bwo kwandika mu gitabo ku bashimuta amato mu nyanja.

XS
SM
MD
LG