Ba ambassaderi b’ibihugu 30 uyu munsi bakoze inama mu murwa mukuru w’Ubufaransa, Paris, barahira ko leta zabo zigiye gushyira hamwe mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa Etat Islamique. Bavuga ko leta zabo zizakoresha uburyo bwose bushoboka, burimo inkunga ya gisilikali.
Itangazo ryashoje iyo nama rivuga ko “ibikorwa yabyo byose bigomba kwita ku byo leta ya Iraq ikeneye. Bigomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga, kandi ntibigomba kubangamira umutekano w’abaturage b’aba-civils.” Ba ambassadors bashimangiye ko byihutirwa cyane kurandura Etat Islamique mu ntara zose yigaruriye muri Iraq. Bimeje kandi kongera imfashanyo zihutirwa mu baturage ba Iraq.
Usibye ba ambassaderi b’ibyo bihugu 30, inama y’i Paris yarimo kandi n’Umuryango w’Abibumbye, Umuryango w’Ubulayi bwunze ubumwe, n’Umuryango w’Ibihugu by’Abarabu-Ligue Arabe. Igihugu cya Irani nticyatumiwemo. Nyamara ifite umupaka muremure cyane na Iraq.
Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko idashobora na gato gufatanya na Irani mu rugamba rwo kurwanya Etat Islamique. Naho umuyobozi w’ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko Amerika yabasabye ubufatanye ngo bo babitera utwatsi.
Hagati aho, Ubufaransa buratangaza ko indege zabwo za gisilikali zatangiye ibikorwa byo kugenzura ikirere cya Iraq.