Uko wahagera

Amerika Yemeje ko Umuyobozi wa al-Shabab yishwe


John Kirby, umuvugizi wa ministeri y'ingabo z'Amerika
John Kirby, umuvugizi wa ministeri y'ingabo z'Amerika

Leta zunze ubumwe z’Amerika, zemeje ko ibitero by’indege muri Somalia byishe Ahmed Abdi Godane, umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab.

Umuvugizi wa ministeri y’ingabo John Kirby, yavuze ko Godane yahitanywe n'ibitero ingabo z’Amerika zagabye ku bayobozi ba al-Shabab bari mu nama mu majy’epfo ya Somalia.

Kuri uyu wa gatanu prezidansi y’Amerika, yavuze ko, iyicwa rya Godane ryashegeshe al-Shabab isanzwe ikorana na al-Qaeda muri Afurika.

Ibi ngo Amerika ibikesha akazi kagoye kakozwe n’igisilikare n’abashinzwe ubutasi.

Godane, yayoboye al-Shabab, kuva mu mwaka w’2008, kandi yari ku rutonde rw’imitwe guverinoma y’Amerika yavuze ko ikoresha iterabwoba.

Ministeri y’Ububanyi n’amahanga yari yateganyilije miliyoni zirindwi z’amadolari ku muntu uzatanga amakuru yari gutuma Godane agezwa imbere y’ubutabera.

XS
SM
MD
LG