Uko wahagera

Abakekwaho Kwica Col. Patrick Karegeya Bamaze Kumenyekana


Nyakwigendera Patrick Karegeya
Nyakwigendera Patrick Karegeya

Polisi mu gihugu cy’Afurika y’Epfo iravuga ko yasoje iperereza ku rupfu rwa Col. Patrick Karegeya kandi ngo, ababigizemo uruhare bamaze kumenyekana.

Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika, umuvuguzi w’ishami rya polisi rishinzwe ubugenzacyaha bakunda kwita “Hawks” Kapiteni Paul Ramaloko yavuze ko ibyavuye mu iperereza byamaze gushyigikirizwa ibiro bishinzwe ubushinjacyaha.

Ramaloko yagize ati,Nibyo koko Hawks yashoje iperereza ryayo ku iyicwa rya nyakwigendera Col. Patrick Karegeya.”

Yakomeje avuga ko abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bamaze kumenyekana,kandi ko dossier yabo yamaze gushyikirizwa ibiro bikuru bishinzwe ubushinjacyaha, ari na byo bizafata icyemezo niba abo bantu bakwiye gushyikirizwa urukiko.

Yakomeje agira ati, “Ubu dutugereje icyo umushinjacyaha azatubwira namara gusuzuma dossier twamugejejeho. Birashoboka ko yadusaba gukora irindi perereza cyangwa agategeka ko abaregwa bashyikirizwa urukiko.”

Karegeya yari mu ba mbere bashinze ishyaka ritavuga rumwe na leta rya Rwanda National Congress (RNC).

Iyicwa rya Karegeya ryakorewe mu cyumba cya hoteli mu mujyi wa Johannesburg.

Ramaloko yirinze gutangaza amazina y’abakekwa, avuga ko ayo mazina azamenyekana igihe bazaba bagejejwe imbere y’urukiko.

Yavuze ko bafite ibimenyetso simusiga bituma urukiko rwakira ikirego.

please wait

No media source currently available

0:00 0:01:19 0:00
Ibishamikiyeho

Hagati aho abo muryango wa nyakwingendera Col. Karegeya babwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko inkuru yuko iperereza ryarangiye, yabashimishije.

Umufasha wa nyakwigendera Leah Karegeya yavuzeko afite icyizero ko polisi yakoze umurimo mwiza. Ni mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Etienne Karekezi.

please wait

No media source currently available

0:00 0:02:38 0:00
Ibishamikiyeho

XS
SM
MD
LG