Uko wahagera

Perezida Obama Yamaganye Ibitero by'Uburusiya


Prezida Barack Obama w'Amerika muri Estoniya
Prezida Barack Obama w'Amerika muri Estoniya

Prezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama aramagana ibitero by’Uburusiya muri Ukraine.

Hagati aho NATO, Umuryango w’ubutabarane w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja y’Atlantika, ivuga ko abasilikali b’Uburusiya bagera ku gihumbi bari mu ntambara muri Ukraine. Uburusiya bwo burabihakana.

Mu ijambo yavugiye mu murwa mukuru wa Estonia, Tallinn, Obama yaboneyeho kwizeza ibihugu bitatu byahoze biri mu cyari Republika zunze ubumwe z’Aba-Soviets ko NATO izabirwanaho nibiramuka nabyo bisagariwe n’Uburusiya.

Ibyo bihugu ni Estonia, Lithuania, na Lettonia. Yabivuze amaze kugirana inama n’abakuru babyo byose bari hamwe.

Obama, ati: “Cyera mwigeze gutakaza ubwigenge bwanyu mutegekwa na Moscou. Ubu noneho muri mu muryango NATO. Ntimuzongera gutakaza ubwigenge bwanyu ukundi.” Ibi bihugu bitatu biri mu kigobe cya Baltic byinjiye mu 2004 muri NATO.

Prezida w’Amerika yagize, ati: “Tuzarengera inshuti zacu zose turi kumwe muri NATO. Ibi buvuze kandi buri gihugu. Muri NATO, nta munyamuryango urambyemo cyangwa winjiyemo vuba, umunyamuryango muto cyangwa umunyamuryango w’ikiigugu. Harimo inshuti gusa nta kindi.”

Mu 1997, NATO yashyizeho amasezerano y’uko itazegereza abasilikali bayo hafi y’umupaka w’Uburusiya.

Ariko Obama yatangaje ko bishora gutangira kuganirwaho kuri uyu wa kane mu nama y’abakuru b’ibihugu 28 bya NATO izabera mu Bwongereza. Ati: “Ibintu byarahindutse kuva Uburusiya bwivanze mu bibazo bya Ukraine.”

Prezida Obama yavuze ko afite umugambi wo kohereza indege za gisilikali z’inyongera mu karere ka Baltic, kubera impungenge z’uko Uburusiya bushobora no gusagarira Estonia, Lithuania, na Lettonia.

Ukraine yo ntirinjira muri NATO, ariko irateganya kubisaba.

Prezida wa Ukraine, Petro Poroshenko yatumiwe mu nama ya NATO mu Bwongereza. Inama iziga uburyo bwo kugoboka Ukraine mu ntambara irimo.

Abayobozi ba NATO bazavuga kandi n’uburyo bazashyiraho umutwe w’ingabo zishobora gutabara byihutirwa, cyane bibaye ngombwa mu karere k’Ubulayi bw’uburasirazuba. Uburusiya ntibushaka abasilikali ba NATO hafi y’umupaka wabwo. Kuri uyu wa kabiri bwatangaje ko buzahindura ingamba zabwo za gisilikali uwo mutwe w’ingabo za NATO uramutse ushyizweho.

XS
SM
MD
LG