Uko wahagera

Intambara ya Boko Haram muri Kameruni


Ingabo za Cameroun zivuganye aba-Boko Haram 30.
Ingabo za Cameroun zivuganye aba-Boko Haram 30.

Ingabo z’iki gihugu cya Kameruni ziratangaza ko zivuganye aba-Boko Haram 30. Nk’uko radiyo ya leta y'igihugu ibisobanura, Boko Haram yinjiriye mu majyaruguru aho Kameruni ihana imbibi n’intara Borno yo muri Nigeria.

Borno ni ho Boko Haram yiganje cyane. Imirwanyo yatangiye kuwa mbere. Abasilikali ba Kameruni bavuga kandi ko bafashe intwaro nyinshi za Boko Haram. Umupaka wa Nigeria na Kameruni ufite kilometero 1,690.

Boko Haram yinjiye ikurikiye abasilikali ba Nigeria bagera kuri 480 bahunze imirwano bambukira muri Kameruni Bahageze bashyize intwaro zabo mu maboko y’ingabo za Kameruni, byo kwerekana ko batari baje bateye nk’uko leta ya Nigeria yabisobanuye. Perezida wa Kameruni, Paul Biya, yategetse ingabo ze guherekeza bagenzi babo ba Nigeria babazubiza mu gihugu cyabo.

XS
SM
MD
LG