Uko wahagera

Israheli Iraregwa Kurasa ku Mpinja Zisinziriye


Israheli ikomeje ibitero igaba kuri Hamas
Israheli ikomeje ibitero igaba kuri Hamas

Prezidansi ya leta zunze ubumwe z’Amerika yamaganye igitero cyagabwe ku ishuli riyobowe n’umuryango w’abibumbye, igitero cyahitanye abantu 15, kigakomeretsa abandi 100.

Umuvugizi wa prezidansi Bernadette Meehan yavuze ko Amerika itishimiye ko, ibihumbi byabanya Palestine bahunga imirwano, badashobora kubona aho bikinga, kuko inkambi z’umuryango w’abibumbye nazo zibasiwe.

N’ubwo uyu muvugizi atagize uwo atunga agatoki, ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubutabazi ryamaganye ingabo za Israheli kuba arizo zarashye kuri iryo shuli.

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Ban Ki Moon nawe yamaganye ibyo bitero avuga ko, ari igisebo gikomeye kubona abantu barasa ku bana baryamye.

Abo bana ngo bari baryamye hasi muri iryo shuri, iruhande rw’ababyeyi babo.

Israheli yisobanuye ivuga ko yasubizaga za roketi zarashwe na Hamas.

Na none ibitero bya Israheli byahitanye abantu 16 mu isoko rikuru rya Gaza.

Nyuma y’icyo gitero, Israeheli yatangaje amasaha anne y’agahenge. Hamas yavuze ko itari bwubahirize icyo cyifuzo. Iryo shuli ryagabweho igitero kuri uyu wa gatatu, ryari mu nkambi y’impunzi ya Jebaliya.

XS
SM
MD
LG