Uko wahagera

Afurika y'Epfo: Ishyaka rya ANC Ryatsinze Amatora


ANC irashyira imbere perezida Jacob Zuma mu matora
ANC irashyira imbere perezida Jacob Zuma mu matora
Ishyaka riri ku buyobozi muri Afrika y’Epfo, African National Congress, ANC mu magambo ahinnye, iri imbere mu majwi amaze kubarurwa, mu matora ya mbere mu gihugu hose. Ni yo matora ya mbere yitabiriwe n’abantu bavutse nyuma ya 1994, politiki ya ba gashakabuhake imaze gusezererwa.

Amajwi amaze kubarurwa yatangajwe na komisiyo ishinzwe itora mu gihugu, taliki ya 8 y’ukwa gatanu mu 2014 yerekanye ko ANC, ifite 63 ku ijana by’amajwi. Amajwi, arenga icya kabiri cy’abantu batoye ni yo yari amaze kubarurwa.

Mukeba wa ANC, urugaga rutavuga rumwe n’ubutegetsi, Democratic Alliance, rufite 23 ku ijana by’amajwi. Nta rindi shyaka ryabonye ibice birenga 5 ku ijana by’amajwi amaze kubarurwa kugeza ubu.

Komisiyo y’amatora yavuze ko 73 ku ijana by’abemerewe gutora, bitabiriye itora rya taliki ya 7 y’ukwa gatanu mu 2014.
XS
SM
MD
LG